Iyi mirwano imaze iminsi yatumye abaturage ibihumbi n’ibihumbi bava mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Nyirangongo yamaganwe na ONU ndetse n’umuryango w’Ubumwe bwa Africa byasabye M23 gushyira intwaro hasi.
M23 ishinja ingabo za leta gufatanya na MONUSCO n’indi mitwe y’inyeshyamba nka FDLR na Mai Mai Nyatura gufatanya bakayigabaho ibitero muri weekend ishize. MONUSCO yavuze ko ari M23 yabagabyeho ibitero.
Iyi mirwano irimo kuba mu gihe leta ya Kinshasa yatangije ibiganiro n’imitwe y’inyeshyamba yo mu burasirazuba bw’igihugu byo kuyisaba gushyira intwaro hasi, ibiganiro bitaragira icyo bigeraho.
M23 yakuwe muri ibi biganiro iregwa na leta kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe byari bigiye gutangira i Nairobi, ibi yo yarabihakanye ivuga ko ariyo yatewe n’ingabo za leta kugira ngo haboneke impamvu yo kuyivana muri ibyo biganiro.
Mukomeze mudushakire amakuru agezweho kuri Ubu ya M23