KINYARDA Amerika Irasaba Itangizwa ry'Ibiganiro by'Amahoro Muri Etiyopiya July 30, 2022 Spread the love Seen by: 85,983 Mike Hammer, intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ihembe ry’AfurikaIntumwa nshya yihariye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu ihembe ry’Afurika irasaba isubukurwa ry’ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zishyamiranye muri Etiyopiya. Hakabaho no korohereza imfashanyo z’ibiribwa n’ibindi byankenerwa kugera ku baturage bari mu kaga.Intumwa Mike Hammer, yageze muri Etiyopiya kuri uyu wa Gatanu ahita agirana ibiganiro na ministiri w’intebe wungirije w’icyo gihugu Demeke Mekonnen, nk’uko byatangajwe n’ambasadde ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri icyo gihugu.Ibiganiro byabo byibanze ahanini ku kamaro ko korohereza amakamyo yikoreye imfashanyo kuzigeza ku baturage bari mu kaga ko guhura n’ikibazo cy’ibiribwa n’ibindi byangombwa byibanze.Ubutumwa bwanditswe ku rubuga rwa twitter rw’amabasade y’Amerika buvuga ko banaganiriye ku bindi bibazo birimo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no ku biganiro by’amahoro bigamije gukemura ibibazo bya politike muri icyo gihugu kugirango kigere ku mahoro arambye.Ministiri w’intebe Abiy Ahmed nabo mu mutwe wa TPLF urwanya ubutegetsi bwe bamaze kugaragaza kobashyigikiye ko ibyo biganiro biba ariko imbogamizi iracyari ku kwemeza uwaba umuhuza hagati yabo.Umuyobozi wa TPLF Debretsion Gebremichael aherutse kuvuga ko mbere yuko ibiganiro biba, Etiyopiya ikwiye kubaza korohereza imfashanyo kugera ku baturage batuye intara ya Tigreya. Continue Reading Previous Amatora yo muri Kenya: Minisitiri avuga ko leta itazafunga internetNext Amakimbirane mu itorero ry’Abangilikani bo mu Rwanda no mu Bwongereza Plus d’histoires C.Général KINYARDA Verisiyo y'ukuri: Ibyo ukeneye kumenya ku byerekeye imvugo "Kubura Shinge na Rugero" January 1, 2024 AFRIQUE KINYARDA Zambia: Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yeguye kubera umurundo wa cash ku meza December 28, 2023 AFRIQUE FR KINYARDA DRC: Mukwege, Fayulu…bateguye imyigaragambyo…leta “yafashe ingamba ziboneka n’izitaboneka” December 27, 2023