DR Congo: Imvo n’Imvano ku kibazo kivugwa ku mikorere ya MONUSCO (igice cya kabiri) Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n’Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 z’ukwa 8 mu 2022.
Nkuko nabibemereye ubushize, uyu munsi turabagezaho igice cya kabiri cy’ikiganiro twabagejejeho ku wa gatandatu ushize, ikiganiro cyavugaga ku mikorere ya MONUSCO, umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubahiriza amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni mu gihe kandi igisirikare cya Uganda kimaze igihe muri Congo mu rwego rwo kurwanya umutwe wa ADF-Nalu. Muri iki kiganiro, Imvo n’Imvano iragereza kumenya icyihishe inyuma y’iyo myigaragambyo, bamwe bavuga ko yakozwe n’udutsiko tw’amabandi. Ni byo se koko, muri iyi myaka 22, MONUSCO yananiwe kugera ku nshingano zayo? Leta ya Congo iravuga ko imaze gukora amavugurura ahagije mu gisirikare ku buryo gishobora gucungera umutekano w’abaturage no kubumbatira ubusugire bw’igihugu.
Ese abatumire bacu ni ko babibona? Muri iki kiganiro twari kumwe na Jean Bosco Sebishyimbo, umushingamateka watorewe mu karere ka Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, akaba yaranashinzwe umutekano muri leta ya Kivu y’amajyaruguru yabaye ihagaritswe kuko hashyizweho leta y’ubutabazi igizwe n’abasirikare muri iyo ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ibyo bise ko iyo ntara ishyizwe muri État de siège. Twari kumwe kandi na Enock Ruberangabo, na we wigeze kuba umushingamateka muri Kivu y’amajyepfo, akaba acyuye igihe ku buyobozi bw’ishyirahamwe Shikama rihanira amahoro muri Kivu y’amajyepfo.
Muri icyo kiganiro kandi twari kumwe na Ambasaderi Gamaliel Ndaruzaniye, wahagarariye u Burundi i New York mu muryango w’abibumbye, akaza no gukora mu muryango w’abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Timor Oriental no muri Côte d’Ivoire. Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya. Nuko URTV Ikibagezaho uko cyakabaye