Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yahagaritse by’ako kanya ingendo zose zo mu mahanga ze n’iz’abandi bategetsi bose bo muri guverinoma.
Yanategetse abaminisitiri bose ubu bari hanze y’igihugu kugaruka.
Mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo ku wa gatatu nijoro, yanatangaje ibibujijwe mu ngendo z’imbere mu gihugu ndetse agabanyaho kimwe cya kabiri (1/2) ku bitoro bigenewe abaminisitiri n’abategetsi bo hejuru bo muri guverinoma.
Izi ngamba ziriho kugeza muri Werurwe (3) mu 2024 ubwo uyu mwaka w’ingengo y’imari uzaba urangiye.
Ingamba zimwe nk’izo zo kwizirika umukanda zari zanatangajwe mu gihe cy’icyorezo cya Covid, ariko nta kintu kinini zatanze kuko zitakurikijwe cyane.
Perezida Chakwera yasabye minisitiri w’imari gushyiraho uburyo bushyize mu gaciro bwo kongerera umushahara abakozi bose ba leta mu isuzuma ry’ingengo y’imari ryo mu gihe kiri imbere.
Yanatanze amabwiriza y’igabanywa ry’umusoro ku nyungu ku bantu ku giti cyabo mu ngengo y’imari nshya, mu rwego rwo gufasha abakozi bafite imishahara yatakaje agaciro kubera guta agaciro kw’ifaranga.
Perezida wa Malawi yanategetse abaminisitiri bose bari hanze y’igihugu kugaruka
Iki cyemezo cya Chakwera kibaye mu gihe ikigega cy’isi cy’imari (IMF/FMI) cyemeje inguzanyo igenewe Malawi mu gihe cy’imyaka ine, ya miliyoni 174 z’amadolari y’Amerika (miliyari 217Frw), nyuma y’iminsi iki gihugu kigabanyije agaciro k’ifaranga ryacyo.
Ku cyumweru, banki nkuru ya Malawi yatangaje igabanuka rya 44% ry’agaciro k’ikwaca (kwacha) rya Malawi.
Bamwe mu basesenguzi bumvikanisha ko uko guta agaciro kw’ifaranga bishobora kuba ari byo IMF yasabye Malawi kugira ngo ibone kuyiha iyo nguzanyo.
NewLatter Application For Free