Headlines

Katumbi yasubitse kwiyamamaza mu mujyi yari buhuriremo na Tshisekedi

Spread the love
Rate this post

Abakandida babiri bahabwa amahirwe kurusha abandi mu matora ya perezida wa DR Congo none kuwa gatatu byari biteganyijwe ko biyamamariza mu mujyi wa Kananga mu Ntara ya Kasaï-Central.

Moise Katumbi na Felix Tshisekedi nibo bakandida bahabwa amahirwe menshi kugeza ubu mu matora azaba kuwa gatatu utaha

Ariko Moïse Katumbi yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) kubera urugomo rwabaye ejo aho yariho yiyamamariza asubitse ukwiyamamaza i Kananga. Katumbi yavuze ko amashusho, amasasu nyayo ya polisi, n’abatangabuhamya byerekana ko “ibyabaye [i Kananga] byari byateguwe…bigamije kugera ku cyaha”. Yasabye ko abateguye ibyabaye i Muanda bagomba kumenyakana, bagakurikiranwa kandi bagahanwa.

Yongeraho ati: “Kugira ngo hataba ubundi bushotoranyi, mfashe umugambi wo gusubika kubonana n’abaturage ba Kananga na Tshikapa”.

Guverineri w’Intara ya Kasai Central yasohoye itangazo rivuga ko ubutegetsi bwayo bwafashe ingamba z’umutekano mu kurinda abo bakandida bombi cyangwa ibikorwa by’urugomo.

Muri izo ngamba hari harimo ko abo bakandida biyamamariza ahantu hategeranye muri uyu mujyi kandi bawugeramo mu masaha atandukanye.

Radio Okapi ivuga ko umukandida Moïse Katumbi ahagera ahagana saa saba naho Tshisekedi akahagera nimugoroba.

Nibwo bwa mbere aba bakandida bahanganye bari bagiye kwiyamamariza mu mujyi umwe ku munsi umwe.

Urugomo ruheruka mu bikorwa byo kwiyamamaza rwagiye rwibasira ibikorwa by’umukandida Katumbi, ni urwabaye kuri uyu wa kabiri i Muanda mu ntara ya Kongo Central.

Amakuru avuga ko harashwe amasasu nyayo no gutera amabuye uruhande rw’uyu mukandida bikozwe n’insoresore zamubuzaga kwiyamamariza muri uyu mujyi uri ku nyanja mu burengerazuba bwa DR Congo.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uru rugomo ahari hagiye kubera kwiyamamaza, n’abantu bakomeretse bikomeye mu bakorana bya hafi n’uyu mukandida.

Itangazo ryasohowe na guverineri wa Kongo Central rivuga ko habaye gushyamirana kw’abantu bo mu ishyaka ryari rifite imyiyerekano n’abashinzwe umutekano w’umukandida Katumbi.

Iryo tangazo rivuga ko abarinda uyu mukandida ari bo barashe amasasu bakoresheje imbunda zabo mu gushwiragiza abo bahanganye, polisi nayo igakoresha imyuka iryana mu maso mu gutatanya abahanganye.

Iri tangazo rivuga ko hari abantu bakomeretse, barimo abakomeretse bikometse, gusa ntirivuga umubare wabo.

Umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya, yatangaje ku rubuga X ko “guhungabanya kose imigendekere myiza y’ibikorwa by’amatora ntikuzihanganirwa”, asaba amashyaka n’abakandida kugira imyifatire ikomeza ituze muri rubanda.

Moïse Katumbi niwe mukandida biboneka ko ahanganye cyane na Felix Tshisekedi ushaka manda ya kabiri, ibikorwa by’urugomo aho yiyamamarije si ubwa mbere bivuzwe muri ibi bihe barimo kwiyamamaza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe kurangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha mbere y’uko abaturage batora perezida kuwa gatatu w’icyo cyumweru tariki 20 z’uku kwezi.

NewLatter Application For Free

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×