Headlines

Muri Libiya Abantu 60 Barohamye mu Nyanja ya Mediterane Bagerageza Kujya mu Burayi

Spread the love
Rate this post

Ubwato butwaye abimukira bageragezaga kuva muri Libiya ku mugabane w’Afurika berekeza mu Burayi bwarohamye ku nkengero z’inyanja hapfa abntu 60 harimo abana n’abagore nkuko bitangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera abimukira.

Ibi byago byabaye kuwa gatandatu ni byo bihitanye abantu benshi icyarimwe kuri uru ruhande rw’inyanja ya Mediterane, inzira ikunze kwifashishwa n’abimukira bava muri Afurika bajya mu Burayi gushaka imibereho myiza, ariko ikaba irangwa n’akaga k’uburyo bunyuranye. Abategetsi bavuga ko ababarirwa mu bihumbi bamaze kuyigwamo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera abimikira ryatangaje ko ubu bwato bwari butwaye abantu 86 bubakuye mu mujyi wa Zuwara uri ku nkengero z’inyanja mu burengerazuba bwa Libiya. Abarokotse bavuze ko 61 muri abo barohamye mu nyanja.

Mu myaka ya vuba aha Libiya yabaye inzira abimukira banyura bahunga intambara n’ubukene byo muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati n’ubwo iki gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika cyokamwe n’imvururu nyuma y’uko inkubiri ishyigikiwe na OTAN ihiritse ku butegetsi Moammar Gadhafi mu mwaka wa 2011.

NewLatter Application For Free

One thought on “Muri Libiya Abantu 60 Barohamye mu Nyanja ya Mediterane Bagerageza Kujya mu Burayi

  1. Ni ukwishyura abarohamye mo baza muri afurika mu myaka y’1900 tu! Ibi nta kibazo kirenze kirimo…. Ariko uru rugamba rwo gukurikirana ibyacu twanyagiwe hakurya ya Mediterane tuzarutsinda. Abajyanye icyacu icyo aricyo cyose tuzabasanga aho bakijyanye bakiduhe bubi na bwiza. N’ejo abandi bazaza.

Comments are closed.

RETOUR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO URTV EN LIGNE: 81.8 SUR ZENO.FM

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading

×