HOSPITALITE Home » Ubuzima bw'umuhinzi utabona, Elia ati: 'Nk'umwumbati weze hari igihe ukokoka amababi'.

Ubuzima bw'umuhinzi utabona, Elia ati: 'Nk'umwumbati weze hari igihe ukokoka amababi'.

Spread the love

Ntiyifuza abamugirira impuhwe ahubwo asaba ko abantu bamufasha guhangana n’ubuzima.

Elia Maniraguha, w’imyaka 34, ni umugabo ubana n’ubumuga bwo kutabona, yagize ubwo yari afite imyaka 20.

“Kuva mu kwezi kwa kane kw’umwaka wa 2014 kumanura narabonaga, nikorera nta kibazo mfite.”

Yibana wenyine hamwe n’abana babiri bato nyuma y’aho atandukaniye n’umugore we.

Rwagati mu ntoki (z’insina) mu murenge wa Mwurire w’akarere ka Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda, ni ho Maniraguha atuye.

Aratwereka uko abayeho.

Nubwo atabona, Maniraguha akora imirimo yose yo mu rugo kuburyo butangaje, muri aka gace k’icyaro i Rwamagana.

Uyu mugabo w’urubavu ruto, aje kunsanganira ku muhanda aho ngomba gusiga imodoka.

Yakoze urugendo rugera kuri metero nka 500 mbere yo kugera aha duhuriye.

Twerekeza iwe, Maniraguha ni we ugiye imbere kandi we n’agakoni ke bigaragara ko iyi nzira bayizi neza.

Aragenda arenga ibinogo byacukuwe n’amazi y’imvura. Ku bwanjye numvaga ari jye wajya imbere nubwo aho twerekeza ntahazi, ariko ambwira ko ubu ari ubuzima amenyereye.

Nyuma yo kunyakira mu rugo rwe, turaganiriye ambwira uko yahuye n’ubu bumuga bwaje guhindura burundu imibereho ye.

Ati: “Ijisho ry’ibumoso ryakubiswemo n’umugozi wa moto nakanikaga rirapfa, nkarebesha rimwe.

“Hanyuma ndi gufunga umupira w’ikirahure cy’imodoka, naweguranye ingufu unkubita mu rindi jisho rirahindukira.”

Kuva ubwo, Maniraguha yatangiye urugendo rukomeye rwo guhangana n’ubumuga yahuye nabwo kandi akuze.

Ubuzima bwaje no kumugora cyane ubwo yatandukanaga n’umugore we. Yasigaranye n’abana babiri, uw’imyaka icyenda n’umuto w’imyaka itandatu.

Nubwo atabona, Maniraguha yize kwikorera byose, uhereye ku isuku yo mu rugo. Yanyeretse uko akubura mu mbuga ye no ku irembo kandi ntihagire umwanda asiga inyuma.

Ni we utekera abana be, kandi ni na we ugomba kumenya aho ibyo barya bituruka.

Kubera iyo mpamvu Maniraguha agomba kujya mu murima.

Naramuherekeje ntangazwa n’ukuntu abasha guhinga, atandukanya ibyatsi bibi n’imyaka yateye ndetse akanamenya ibyeze bigomba gusarurwa.

Ati: “Nk’umwumbati weze hari igihe ukokoka amababi, bikagufasha kuba wawusarura utawushoroje [utarera]. Kandi jye kubera ubuzima ndimo ntabwo ndeka imyumbati ngo ibe imigugu [minini cyane].”

Nyuma y’umunsi muremure w’akazi k’ingufu, Maniraguha ngo afite umuti umufasha kuruhuka – gitari ye acuranga nubwo aba ari wenyine.

Rimwe na rimwe ndetse ngo hari n’igihe ayiyambaza akajya kuririmba mu bukwe, cyangwa mu bindi birori, akishyurwa.

“Gitari yanjye imfasha kwiha amahoro no kwirengagiza ibibazo by’ubuzima ndimo.”

Muri rusange Maniraguha avuga ko atiyumva nk’imbabare ikwiriye kugirirwa impuhwe. Ahubwo ngo akeneye uwamuha inkunga y’ibitekerezo ndetse n’igishoro kugira ngo ashobore kugira icyo akora.

Kuri we ngo kutabona ni imbogamizi ariko ngo si impamvu yatuma umuntu yiheba ngo areke gukora.

Ati: “Kuri jye simbona ubumuga bwakubuza gukora. Cyakora udafite amaboko byakugora kuko waba ufite amazi ariko inyota ikakwica. Rwose ubumuga si impamvu yo kwiheba byageza ku kwiyahura nk’uko bamwe babikora.”

Ku kuba atakibana n’umugore we, Maniraguha avuga ko atabifata nk’igitangaza kuko ngo gutandukana bisa nk’ibimaze kuba icyorezo hagati y’abashakanye.

Imibare yatangajwe mu 2022 yo mu ibarura rusange rya gatanu rw’abaturage n’imiturire, irimo ko abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda bari 391,775 bo guhera ku myaka itanu kuzamura, mu baturage b’u Rwanda bose hamwe miliyoni 13.

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading