Amatsinda y’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ari mu gikorwa kirimo akazi kenshi cyo kohereza mu bitangazamakuru byayo imibare babonye ivuye muri buri biro by’itora, ibiro bimwe ku bindi.
Buri gitangazamakuru kirimo kubikora ku muvuduko utandukanye n’uw’ikindi, ndetse kigahitamo ibiro by’itora, gihereye ku biro bitandukanye n’ibyo ikindi cyahereyeho.
Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatanu, ibitangazamakuru byo muri Kenya byari byagabanyije umuvuduko wabyo mu gutangaza ibarura ry’amajwi – nubwo impamvu yabiteye itazwi neza, bamwe bakavuga ko abanyamakuru bari bananiwe cyane.
Chebukati yavuze ko yari yizeye ko ibitangazamakuru bizishyira hamwe mu gukusanya ibiva mu matora, ariko ko ibitangazamakuru byafashe icyemezo cyuko buri kimwe kibikora ukwacyo.
Abanya-Kenya barimo kwiyumva gute?
Hari uguhangayika mu gihugu, kubera ko mu gihe cyashize impaka ku byavuye mu matora zateje urugomo cyangwa amatora yose akaburizwamo.
Nyuma y’amatora yo mu 2007, abantu batari munsi ya 1200 barishwe, naho abandi 600,000 bata ingo zabo, nyuma y’ibyavuzwe byuko amatora yabayemo ubujura bw’amajwi.
Mu mwaka wa 2017, ibibazo bikomeye mu mikorere byatumye urukiko rw’ikirenga ruhindura impfabusa ibyavuye mu matora, rutegeka ko amatora ya perezida asubirwamo.
Abategetsi bo mu kanama k’amatora bari ku gitutu cyo gutuma noneho kuri iyi nshuro babikora neza.
Akenshi mu gihe cy’amatora ubuzima mu gihugu buba bumeze nk’ubwahagaze.
Ibikorwa mu gihugu birimo kugenda gahoro ndetse amashuri akomeje gufunga imiryango kugeza nibura ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Mu gice cyahariwe ubucuruzi cy’i Nairobi rwagati, imihanda ubusanzwe iba yuzuye abantu, ubu ahanini irimo ubusa.