Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano mu Burundi yaraye itangaje ubutumwa kuri Twitter bwemeza ko uyu muhanzi afunzwe akekwaho ‘ubutekamutwe’. Ibinyamakuru mu Burundi bivuga ko mu 2018 uyu muhanzi yahawe n’umushoramari $2,000 n’andi abarirwa muri miliyoni z’amarundi, ku gitaramo yari afite i Bujumbura ariko kikaburizwamo na leta, ntayamusubize. Bruce Melodie ntacyo aravuga kumugaragaro kuri ibi birego. Umuhanzi w’icyamamare mu karere Jean-Pierre Nimbona uzwi nka Kidum yabwiye BBC ko ikibazo cya Bruce Melodie n’umucuruzi abona cyari gukemurwa mu bundi buryo. Ati: “Ibi bintu bishobora kuzana ‘incident diplomatique’ hagati y’ibihugu byariho bivugana neza ku bibareba.. Njyewe mu kwezi kwa karindwi nari i Kigali, undi muhanzi nawe [Bruce Melodie] yahise agira icyizere ko yajya i Bujumbura, urumva hari ibyari bibaye.” Kidum avuga ko ashyigikiye “100% ko [Bruce Melodie] asubiza uwo mucuruzi utwiwe”, ariko ko bari kubikora mu bwumvikane. Ati: “None babishyize hejuru ku isi yose, bihise bimera nabi, birabaye uruvange.”