HOSPITALITE Home » La Haye Malawi: Abategetsi ba Lilongwe mu mazi abira, nyuma y'imikwabu yo kuwa 17 Gicurasi?

La Haye Malawi: Abategetsi ba Lilongwe mu mazi abira, nyuma y'imikwabu yo kuwa 17 Gicurasi?

Spread the love

Mu mezi abiri ashize, intureka ikakaye yari imaze andi mezi abiri icubijwe yashwanyaguje ubuzima n’imibereho y’abimukira muri Malawi, none ingaruka ku babikoze ziraje.

Ikibazo cy’abimukira ku isi hose kibangamira bakavukire. Muri Malawi kuhaba uri umwimukira , hafi yaburi mpeshyi uba witeguye kugira icyo ugenera abari mu myanya yo hejuru mu butegetsi ngo ubone bwacya kabiri, nkuko abimukira benshi babihamya.

Uyu mwaka wa 2023 abatari bake bari biteze ko igiturire batanga nk’ ikori bakemererwa gukomeza gutura no gucuruza kizakirwa maze business igakomeza ikagenda neza.

Burya rero ngo iminsi irasa ariko ntihwana : mu mezi macye ashize ubwo abagize cyane cyane impunzi n’abimukira bandi biganje mo abakomoka mu Burundi no mu Rwanda babwirwaga ko bagomba kujya mu nkambi nk’impunzi Dzaleka, bibwiye ko bizahosha , ntibagira amahirwe nk’ayo mu myaka yari ishize. Ngo bari biteguye kongera kwegeranya inyoroshyo biba iby’ubusa.

Kare kare mu gitondo cyo ku wagatatu italiki 17 Gicurasi komine nyinshi za Lilongwe zaragoswe, hafatwa abasaga 400, muribo 100 bari abana umugi urasakwa karahava, hakorwa ibikorwa by’urugomo bikabije abantu 240 binjizwa gereza batwawe n’amakamyo ya gisirikare.

Ibintu byamaganywe n’imiryango itegamiye uri leta aho muri Malawi hafi ya yose. Minisiteri y’Ubutegetsi yemeje ko bafashe koko impunzi 408 mu gikorwa cyamaze iminsi 2 kuva ku wagatatu w’icyo cyumweru, Patrick Botha, umuvugizi w’iyo minisiteri niwe wabyihamirije. Kurundi ruhande Bantubino Leopold, uhagarariye impunzi yavuze ko yatunguwe n’iyo mikwabu.

Kuri ubu abimukira baba abafite ibyangombwa n’abatabifite muri Malawi babara ubukeye, ntibagicuruza, n’abafite ubwenegihug bari mu makambi y’abanyarwanda n’abarundi.

Umucuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa , yabwiye umunyamakuru wa URTV i Lilongwe ati : « Ubu gucuruza narabyibagiwe, mbayeho kubugenge. »

Amakuru yizewe agera kuri URTV ni uko kuri ubu bamwe mu baherwe bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa, bagahutazwa abandi bagashimutwa bamaze kuregera urukiko mpuzamahanga rw’i La Haye ababakoreye ayo mabi.

Igikorwa cyateguwe n’abahanga mu kuburana imanza mpuzamahanga b’ababirigi n’abaholanda nibo baremye itsinda ry’abavoka 6 batanze icyo kirego babisabwe n’abanyirubwite. Ku bw’umutekano w’uwegereye abo batanze ikirego, yirinze ko amazina ye atangazwa, ariko yakomoje ku gihombo batewe n’ibyo bikorwa ati twaregeye amafaranga abarirwa mu mamiliyari.

Malawi kuri ubu icumbikiye impunzi n’abasaba ubuhunzi 70 000 nkuko byemezwa na HCR . Abenshi muribo bakaba baba Dzaleka, inkambi yashinzwe muri 1994 igenewe abantu 12 000. Igitangaje gusa ubu iyo nkambi icumbikiye abasaga ho gato ibihumbi 56 nkuko byemezwa na HCR

Ignore ce message si tu es déjà membre !


pour poursuivre la lecture et avoir accès à l’ensemble des archives

This will close in 20 seconds

Discover more from RADIO & TV EN LIGNE

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading