>>46
- Umuntu iyo acyuye inka aguma ku gicaniro, agahamagaza injishi bakamuhereza n’inkoni
z’imicyuro akazikoza mu ziko ati:”Cyurirwa amashyo “, undi ati:”Cyurirwa amagana “ - Umuntu iyo amaze gucyura inka ntibamuha inzoga y’u rwagwa (yitwa inshike) iyo ashatse
gusoma inzoga zitarahumuza aragenda agakora inka mu mabere. - Ntawe bagaburira inka zitarahumuza, aragenda akabanza gukora inka ku mabere cyangwa ku
cyansi cyangwa se bakamuha amata akanywa. Iyo batabikoze baba ari uguca inka mu rugo . - Kirazira guha umushumba ucyuye inka umutsima ngo awurire ku mwuko, izo aragiye zihora
zibyara ibimasa gusa. - Umuntu ntiyajya gukama inka ngo ayikame anywa itabi. Inkono y’itabi yitwa intubya
igatubya inka muri urwo rugo. Ntiyanahirahira ngo akore inkono y’itabi agifite urukamiro, ni
ugusurira inka gushira. - Umuntu umaze guhumuza inka, iyo agiye gukaraba arabanza agahanaguriza urukamiro ku
mirundi ye, ubwo abayisuriye neza, ngo azajya ahorana inka ku maguru ye. - Kirazira gucisha icyansi mu nsi y’inka, kirazira gukamira inka I bumoso, ni ukuzisurira nabi
. - Umuntu ntiyahirahira ngo akubite inka injishi, ni ukuzica, inka bakubise injishi ipfa itabyaye
- Umuntu azira gukubita inka itarima igiti cyo ku rusenge. Biba ari ukuyimanika ikazapfa
itimye . - Umuntu azira gucisha urubambo rwabambye uruhu rw’inka mu nka, inka zipfira gushira
n’uzitunze iyo aruhacishije izo yaratunze zimushiraho. - Umuntu yirinda gushinga umuhunda ku gicaniro, cyangwa ngo akozemo ikibuno cy’inkoni,
ngo ni ugusura nabi bitubya inka mu rugo. - Umuntu azira gushyira amaseno ku rugo inka zitahamo, iyo ziwurenze uzitera guhora
ziramburura - Umuntu azira guhagarara inyuma y’urugo rutahamo inka ngo ateremo ibuye, ngo bimara
inka mu rugo. - Umuntu azira kwiyogoshera mu rugo rutahamo inka ngo ahasige umusatsi, witwa itubya. Iyo
ziwurenze zipfira gushira. - Umuntu azira gukura ubutare mu nama y’inka, ngo zipfira gushira
- Umuntu azira gukubuza imyeyo urugo inka zitahamo ,ngo ni imyeyera yeyera inka mu rugo,
maze zigapfira gushira. Bareba ibyatsi akaba aribyo bakubuza. - Umuntu azira gucisha ivu hagati mu nka, ngo kuba ari ukuzisurira kuyoyoka nk’ivu .
- Umuntu azira gukukira inka, maze akajya guta amase mu icukiro inka zitarahuka.Kuba ari
ukuzisurira nabi . - Nta muntu ujyana icyarire cy’inka ahandi, ngo ni ukuzisurira kunyagwa cyangwa se gupfa.
- Kirazira ko umuntu anywera itabi mu ruhongore rw’inyana, inkono y’itabi yitwa intubya,
ngo yatubya inyana. Uretse kuhanywera itabi nta n’ujyana inkono y’itabi mu ruhongore
rw’inyana, ni ukuzisurira nabi . - Nta muntu umurika mu kiraro cy’inyana, ngo ntizagwira, zashira.
- Kirazira ko umuntu yacisha inkono iteka hagati y’inka, ngo itubya inka mu rugo, kereka
inkono bashyize mu nkangara cyangwa se mu kindi kintu, ubwo ntibigire icyo bitwara. - Kirazira gucisha inkono ivuga mu nka zirimo imfizi, inkono ivuga nayo ni imfizi mu zindi,
ngo yamara inka muri urwo rugo. - Kirazira ko umuntu yatereka inkono ku ruhimbi, ngo amata nyiyagwira muri urwo rugo
- Kirazira ko inka ku iriba ryaguyemo inkono y’itabi, ngo zirinyoye zapfira gushira
- Kirazira kuzirikisha ikimasa injishi y’inka, ngo yahora ibyara ibimasa gusa
- Kirazira ko umuntu arya inyama z’inyana yapfuye, agahindukira akanywa n’amata ya nyina,
ngo ipfa amabere, maze ntizongere kubyara ukundi