Ibyo biravugwa mu gihe umutwe w’inyeshyamba wa M23 waguye akarere ugenzura umaze gufata umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda aho hari ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 6 muri uyu mwaka. Ndetse uwo mutwe, wahamagariye abanyecongo bahungiye muri Uganda gutahuka.
Biravugwa kandi mu gihe umukuru wa MONUSCO, Bintou Keita, ku itariki ya 13 z’ukwezi gushize, yabwiye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi i New York, ko uwo mutwe wa M23 ufite intwaro zikomeye kurusha izo wari ufite mbere kandi ko urwana ukoresheje ubuhanga bwa gisirikare butandukanye n’imirwanire y’ikinyeshyamba.
Leta ya Congo yaba imaze kwemera ko ingabo za MONUSCO ziva muri icyo gihugu mbere y’igihe cyari cyarateganijwe kuko aricyo abaturage bifuza.
Biravugwa kandi mu gihe umuryango w’Afurika y’uburasirazuba uri mu myiteguro ya gisirikare yo kohereza ingabo z’akarere kujya gufasha igisirikare cya Congo mu kurwanya imitwe y’abitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo.
Biravugwa kandi mu gihe igisirikare cya Uganda kimaze igihe muri Congo mu rwego rwo kurwanya umutwe wa ADF NALU.
Muri iki kiganiro, Imvo n’imvano, iragereza kumenya icyihishe inyuma y’iyo myigaragambyo, bamwe bavuga ko yakozwe n’udutsiko tw’amabandi. Nibyo se koko, muri iyi myaka 22, MONUSCO yananiwe kugera ku nshingano zayo?
Leta ya Congo, iravuga ko imaze gukora amavugurura ahagije mu gisirikare ku buryo gishobora gucungera umutekano w’abaturage no kubumbatira ubusigire bw’igihugu. Ese abatumire bacu niko babibona?
Muri iki kiganiro turi kumwe na Jean Bosco Sebishyimbo, umushingamateka watorewe mu karere ka Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, akaba yaranashinzwe umutekano muri leta ya Kivu y’amajyaruguru yabaye ihagaritswe kuko hashyizweho leta y’ubutabazi igizwe n’abasirikare muri iyo ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ibyo bise ko iyo ntara ishyizwe muri Etat de siège, turi kumwe kandi na Enock Ruberangabo nawe wigeze kuba umushingamateka muri Kivu y’amajyepfo, akaba acyuye igihe ku buyobozi bw’ ishyirahamwe rihanira amahoro muri Kivu y’amajyepfo Shikama. Turi kumwe kandi na Ambassadeur Gamaliel Ndaruzaniye wahagarariye u Burundi i New York mu muryango w’abibumbye, akaza no gukora mu muryango w’abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Timor Oriental no muri Cote d’Ivoire.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya.